Ibitekerezo 8 nyamukuru kubyerekeye Constructionist Learning Lab
Igitekerezo cya mbere cy’iremezo ni Kwiga unakora. Twese twiga neza iyo bijyanye no gukora ikintu kidushimisha. Twiga neza cyane iyo twize dushaka gukora ikintu dushaka.
Igitekerezo cya kabiri cy’iremezo ni Ikoranabuhanga nk’igikoresho cyubaka. Niba ushobora gukoresha ikoranabuhanga gukora ibintu, wakora byinshi bishimishije, ukanahigira byinshi. Ni ko kuri kw’ikoranabuhanga rigezweho: Mudasobwa z’amoko menshi harimo n’izigenzurwa na Lego mu nzu y’ubushakashatsi yacu.
Igitekerezo cya gatatu cy’iremezo ni ukugira ibigushimisha. Twiga kandi tugakora neza cyane iyo dukora ibyo dukunze. Ariko kwihima no gukunda ibyo ukora nti bivuga ko “biba byoroshye”. Ikigushimishije cyane kiba kinakomeye cyane. Abo tureberaho mu mikino ngororamubiri bakora cyane kugirango bakore imikino yabo neza. Umufundi ubishoboye ashimishwa no kubaka. Umucuruzi akunda gukora cyane akabona bigenda neza.
Igitekerezo cya kane cy’iremezo ni ukwiga kwiga. Benshi mu banyeshuri bazi ko uburyo bwo kwiga bwonyine ari ukwigishwa. Ibyo bituma batsindwa mu mashuri bigamo ndetse no mu buzima. Nta muntu wakwigisha ibyo ukeneye kumenya byose. Ugomba kwishyiraho umutwaro w’imyigire yawe.
Igitekerezo cya gatanu ni ugufata umwanya – umwanya nyawo w’akazi. Abanyeshuri bamenyera kubwirwa icyo bakoraburi minota itanu cyangwa isaha. Barambirwa iyo nta ubabwira icyo bagomba gukora. Ubuzima si uko bumeze. Kugirango ukore ikintu cy’ingirakamaro, ugomba kwiga uko ukoresha igihe cyawe. Iri ni isomo rikomerera benshi mu banyeshuri bacu.
Igitekerezo cya gatandatu cy’iremezo: nti wakora ibyiza utabanje gukora amakosa. Nta kintu gifite akamaro gihita gikunda ubwa mbere. Uburyo bwo kugikora neza ni ukureba impamvu byagenze nabi, ukayikosora. Kugirango ubishobore, uba ukeneye umudendezo wo gukosa.
Igitekerezo cya karindwi cy’iremezo ni gukora ibyo tubwira abanyeshuri gukora. Igihe cyose tuba twiga. Tugira ubunararibonye mu mishanga myinshi isa ariko buri umwe uba usa ukwawo. Nti tuba tuzi neza uko bizakora igihe cyabyo kigeze. Twishimira ibyo turimo gukora ariko tuba twiteze ko bizakomera. Twitega gufata umwanya ukenewe kugirango tubikore neza. Buri kintu gikomeye duhuye nacyo aba ari amahirwe yo kwiga. Isomo ryiza twaha abanyeshuri bacu ni ukubemerera ko babona twagowe no kwiga.
Igitekerezo cya munani cy’iremezo turi kwinjira mu isi y’ikoranabuhanga rishya aho kubimenya bifite akamaro nko kwandika ndetse no gusoma. Kwiga za mudasobwa rero ni ingezi ku hazaza habo ARIKO igifite akamaro kurusha ibindi ni ukuzikoresha IKI GIHE mu kwiga ibindi byose.
Byakusanyijwe bikuwe:
In Stager, G. An Investigation of Constructionism in the Maine Youth Center. Doctoral dissertation. The University of Melbourne. 2006.
[…] Kinyarwanda – Igitekerezo cya mbere cy’iremezo ni Kwiga unakora. Twese twiga neza iyo bijyanye no gukora ikintu kidushimisha. Twiga neza cyane iyo twize dushaka gukora ikintu dushaka. (7more…) […]
[…] German, Kirundi, Kinyarwanda, Italian, Swahili, Portuguese, Catalan, Spanish, Korean, Polish, Greek […]